Dore bimwe mu by’ingenzi byagufasha gukomeza kugira itoto kabone n’iyo waba ugeze mu zabukuru

Abantu benshi ku Isi bafite imyumvire ko gusaza cyangwa gukura bigendera ku myaka umuntu afite ndetse uko Isi iteye na byo ubwayo byashyizeho imibare y’imyaka runaka igenderwaho mu gushyira umuntu mu cyiciro runaka.

Nk’urugero bivugwa ko ukiri urubyiruko wese aba afite hagati y’imyaka 18 na 35, ibigaragara ko ufite hejuru yayo aba yatangiye kubarirwa mu bindi byiciro.

Icyakora nubwo bimeze bityo, uyu munsi ntibigitangaje kumva umuntu akubwiye ko afite imyaka 47 nyamara wowe wamubariraga mu myaka nka 30 cyangwa irengaho gake, afite imbaraga zirenze n’iz’abo aruta kubera itoto umubonana ibizwi nka ‘baby face’ mu ndimi z’amahanga.

Umwanditsi akaba n’umuhanga mu by’imitekerereze n’imibanire ya muntu witwa Lachlan Brown, yakoze ubushakashatsi butomoye ku ibanga rituma abantu bakuze bahorana itoto ndetse abibonera igisubizo. Impamvu nyamukuru yabonye zibitera zirimo:

 

1. Umwitozo wo kugendagenda

Abantu bari mu myaka 50 cyangwa 60 kuzamura, kenshi gukora ingendo ntibiba biborohera bitewe n’uko imbaraga z’umubiri ziba zitakingana nk’izo mu myaka ya mbere, ni ukuvuga zabaye nke.

Uretse kwiruka bimwe bya kibuno mpa maguru, ntibaba banagishobora no kugenda umwanya muto, kubyina n’ibindi.

Icyakora kuko buri kintu cyose gisaba ikiguzi n’ubwitange, kugira ngo ugaragare nk’ukiri muto nyamara ukuze, ni uko uzagerageza kugenda byibuze intera nto bihoraho.

Abahanga bagaragaza ko uwagerageje wagiye byoroheje ariko bitari gake cyane byibuze aba agomba kugenda nk’iminota 150 mu cyumweru, n’iminota 75 mu minsi irindwi ku myitozo nko kugenda, isaba ingufu ku rugero rwe.

Bifasha mu gutuma imitsi irambuka n’amagufa agakomera.

 

2. Umwanya wo kwitekerezaho

Buriya kwiha umwanya ugafata igihe cyo gutekereza ku byiza n’ibibi uri kunyuramo bigufasha gushyira ku murongo ubuzima bwawe.

Aha uba wita ku bitari kugenda neza nk’uko ubishaka ugatekereza bihagije icyaba ari intandaro yabyo noneho ukaboneraho no gushaka igisubizo cy’uko wabikemura, byihuse ibintu bigasubira mu buryo.

Ushobora kwiha amahoro ukibwira ko utunze, ufite byose nkenerwa ko nta bibazo ufite, ariko kuri iyi Si biragoye ko wabona umuntu utagira ibibazo, icyakora buri wese abigira ku rugero rwe. Hari n’abo gukura bitesha umutwe umuntu akarara adasinziriye kubera icyo kintu. Urwo ni urugero ruto.

Igisabwa ni uko uba ugomba kwigenzura, ibikubangamiye ugashaka uko ubikemura, kuko bizakurinda imihangayiko itari ngombwa.

 

3. Indyo yuzuye

Nimvuga indyo yuzuye ntutekereze kuri za ndyo zihambaye mu biciro. Yego uramutse uzigondera byaba ari byiza ariko n’utazibona amahitamo aba ari menshi.

Indyo yuzuye ni imwe yujuje ibya ngombwa uko ari bitatu, ibirinda indwara, ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga.

Ibyo biboneka mu bihingwa cyangwa ibikomoka ku matungo, kuva kuri dodo zimeza mu gisambu kugera kuri ya fi yatunganyirijwe muri hoteli y’inyenyeri eshanu. Icy’ingenzi ni uko ubitunganya neza bikaba byujuje ubuziranenge.

Icyakora ifunguro ry’ibikorerwa mu nganda kenshi si ryiza kuko bimwe na bimwe bitakaza umwimerere wabyo bikaba byiza kwifatira ibisanzwe bitatunganyirijwe mu nganda.

Ku babishoboye bakirinda inzoga, kuko alcohol tuyibona no mu bindi, ukirinda amavuta menshi, ukarya ibyorohereza umubiri, ha handi itoto rizakomeza kugutembaho kabone nubwo waba warageze mu myaka 60.

 

4. Umubano n’abantu

Uretse Umunyarwanda, abantu bose aho uzagera uzasanga bakubwira ko ubutunzi bwa mbere umuntu aba afite ari bantu na cyane ko ari bo bukomokaho.

Iyo ufitanye umubano mwiza na bagenzi bawe bituma ugirana ibiganiro na bo bikakungura ubundi bumenyi bunyuranye.

Ibi binagufasha kurwanya ibibazo bibangamira ubuzima bwo mu mutwe, ubwonko bugakomeza gukora neza.

 

5. Kwakira impinduka

Kimwe mu bintu bikomeza kubangamira ubuzima bw’abantu ni ukutakira impinduka. Nubwo uharanira guhorana itoto ariko urabizi ko utazaramba nk’umusozi kuko ni yo Si turimo.

Hari umuntu uba yifuza kuguma mu myaka y’ubuto adashaka gusaza bitewe n’uko iyo myaka iryohera benshi na we adasigaye, ubuzima bwe bwose akabutwara uko ashaka.

Nyamara sibyo kuko ibyo bituma uhora uhangayitse, ya ntego turi guharanira uyu munsi yo kugumana itoto ikayoyoka.

Uramutse wakiriye impinduka ahubwo ukagendana na zo mu buryo bwawe ni byo bigufasha. Uyu munsi gusaza si ikibazo, ahubwo ikibazo ni usazanye iki? Ushaje ute?

 

6. Kuruhuka bihagije

Abantu bakuze benshi hari igihe bageramo, ugasanga kuryama bibanza kugorana.

Iyo bigeze kuri ba rwiyemezamirimo n’ubusanzwe hari igihe bakora cyane bakibagirwa kwita ku buzima bwabo, ku bijyanye n’ikiruhuko.

Nyamara ibyo uba ukorera ni ukugira ngo bikunezeze ariko ntuzanezerwa imitsi y’ubwonko yaturitse.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kuruhuka ari ingenzi kuko binagufasha gushyira hamwe ibitekerezo bigufasha mu iterambere.

Iyo mu munsi ubonyemo byibuze amasha atari munsi y’atandatu ubuzima bugenda neza.

 

7. Kutiveba ukigira ku makosa

Si buri munsi uzakora ibintu byiza bigushimisha. Kuko uyu munsi uraseka ejo ukarira ni ko Isi iteye ntacyo wayihinduraho.

Niba uyu munsi wakoze neza ni byiza komereza