Igitero cya Al-Shabaab cyahitanye abarenga 32 muri Somalia

Abantu 32 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wagabye muri Somalia mu gihe abandi 63 bagikomerekeyemo.

 

Ni amakuru yatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024.

 

Iki gitero cyagabwe ku mucanga ahitwa Liido Beach hasanzwe hateranira abantu benshi kuko buri Gatanu, Mogadishu, abantu bazindukira kujya gukora siporo no gutarama n’umuryango.

 

Ibitangazamakuru byo muri Somalia byatangaje ko igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa Al-Shabab bamaze igihe bagenzura ibice byo mu Majyepfo yo hagati ya Somalia.

 

Ni itsinda kandi bivuga ko rifite aho rihuriye cyane n’umutwe wa Al-Qaeda.

Umwe mu babonye iraswa riba yagaragaje ko abantu bari bagize ubwoba ariko bakabura n’icyo gukora kubera byabaye mu buryo butunguranye.

 

Yagize ati “Nabonye abantu bakomeretse benshi bari ku mucanga, wabonaga abantu bataye umutwe kandi byari bigoye kumenya uwaba yapfuye n’uwaba akiri muzima.”

 

Bane mu bagabye icyo gitero bahasize ubuzima. Uwa mbere yishwe na kiriya gisasu yiturikirijeho, batatu bapfa barashwe.

 

Polisi y’igihugu kandi yatangaje ko mu bagabye ibitero hafashwe umwe utaratangazwa imyirondoro ye.

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye muri Somalia ndetse na Ambasade y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri icyo gihugu bamaganye icyo gikorwa cy’iterabwoba ndetse bemeza ko bifatanyije na Somalia muri ibyo bihe bigoye mu kongera kugarura amahoro, umutekano n’umudendezo mu gihugu.

 

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mussa Faki Mahamat, yagaragaje ko icyo gitero giteye ubwoba kandi ko cyakoranywe ubunyamaswa.

 

Yihanganishije abanya-Somalia n’imiryango yaburiye ababo muri icyo gitero ndetse n’abagikomerekeyemo.

 

Bimwe mu bitaro bya Kalkaal abarwayi babaye benshi kubera kwakira abakomerekeye muri icyo gitero ndetse hari n’abagera kuri 11 bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kubera gukomereka bikomeye mu gihe abakomeretse byoroheje bari guhita boherezwa mu ngo zabo nyuma yo guhabwa imiti.

 

Somalia yahise itumiza inama y’umutekano y’igitaraganya nubwo nta kiratangazwa cyayivuyemo cyangwa ikindi cyemezo cyafashwe nyuma yayo.