Yamaze kugera i Karangazi! Safari George wamenyekanye ubwo yanigaga umudasso yarekuwe

Safari George umuturage wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi wigeze kugaragara mu mashusho aniga Umukozi w’urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano DASSO, nyuma akaza gufungwa imyaka ibiri kuri ubu yarekuwe.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rubanda avuga ko Safari George yarekuwe akaba yatashye iwe muri Karangazi nyuma yogusoza igifungo k’imyaka ibiri yari yarakatiwe n’urukiko rwa Nyagatare.

 

Muri 2021 nibwo Safari George
wagaragaye aniga DASSO yatawe muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare tariki ya 7 Nzeri 2021.

 

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Safari George akurikiranyweho gukubita no kubangamira inzego za Leta ziri mu kazi.