Abakunzi b’ibitaramo by’urwenya bagiye kuba aba mbere bazasogongezwa kuri Album ya Bull Dogg na Riderman

Abakunzi b’ibitaramo by’urwenya bya ‘Gen-Z Comedy’ bagiye kuba abambere bazaganura kuri album ‘Icyumba cy’amategeko’ Riderman yahuriyemo na Bull Dogg, mbere y’uko bayimurikira abakunzi b’umuziki ku wa 24 Kanama 2024.

 

Aba baraperi batumiwe mu gitaramo cy’urwenya giteganyijwe ku wa 8 Kanama 2024 aho bategerejwe kuganiriza urubyiruko ruzaba rwacyitabiriye ku gitekerezo cya album yabo ndetse na byinshi mu butumwa buyikubiyemo.

 

Uretse kuganiriza urubyiruko kuri album yabo, bwa mbere aba baraperi bazahurira ku rubyiniro banyuzemo zimwe mu ndirimbo zabo zigize iyi album ye nshya nkuko IGIHE yabihamirijwe na Fally Merci usanzwe utegura Gen-Z Comedy.

 

Ati “Riderman na Bull Dogg bazitabira baganirize urubyiruko ariko bazanaboneraho umwanya wo kubasogongeza kuri album yabo nshya bitegura kumurika, ni amahirwe kuba ari twe ba mbere bagiye kubabona baririmbana zimwe mu ndirimbo zigize iyi album.”

 

Aba baraperi bazahurira muri Gen-Z Comedy ku wa 8 Kanama 2024, mu gihe bategerejwe mu gitaramo cyabo kizaba ku wa 24 Kanama 2024.

 

Ku rundi ruhande igitaramo cye Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 8 Kanama 2024 byitezwe ko kizitabirwa n’abanyarwenya biganjemo abubakiye izina muri ibi bitaramo nka Salsa,Kadudu,Rumi,Umushumba,Isacal,Keppa n’abandi banyuranye.