Mu marira menshi, uwarwaje Dorimbogo kugeza yitabye Imana yavuze uko yashenguwe n’amagambo ya Pastor Claude [VIDEWO]

Umukobwa uvuga ko yari arwaje ndetse akaba n’umuvandimwe wa Nyiransengiyumva Valentine wari uzwi nka Dorimbogo uheruka kwitaba Imana yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu marira n’agahinda avuga ko yashenguwe n’amagambo uwitwa Pastor Claude yavuze ku muvandimwe we ubwo yari arembye kugeza yitabye Imana.

 

Mu kiganiro uyu mukobwa uvuga ko yitwa Fina yagiranye na shene ya YouTube yitwa 5 to 5 TV, yavuze ko yababajwe cyane na Pastor Claude wavuze ko Dorimbogo yirwaza ko ibyavugwaga ko arwaye byari ukubeshya kugeira ngo bibonere agatwiko.

 

Fina yagize ati: “Claude buriya yarambabaje. Yarambabaje Imana izamubabarire”. Akomeza avuga ko ubwo Dorimbogo yari arwaye, uyu mukobwa yagiye kureba Pastor Claude amusaba kureka gushinyagurira umuvandimwe we, ahubwo ko yamuvuganira abantu bakaba bamusura bakanamufasha.

 

Ibyo Pastor Claude umenyerewe nk’umuntu wikundira imbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube yarabyemeye ndetse abivugaho yemeza ko Dorimbogo arwaye ariko bukeye bwaho yongeye gushimangira ko ari ukwirwaza kugira ngo bamwe mu bamusuye mu bitaro bagakora videwo bibonere ibyo batangaza.