Kigali: Umugabo n’umugore bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya bwa Miliyari 12

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gukurikirana Umuyobozi mukuru w’ikigo ‘Billion Traders FX’ kivuga ko gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet n’umugore we, ku byaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

 

Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 30 Nyakanga mu 2024. Umugore we ari gukurikiranwa adafunze.

 

Bikekwa ko ibi byaha uyu mugabo yabikoze binyuze mu kigo cye ‘Billion Traders FX’, ndetse birangira anyanganyije arenga miliyari 12 Frw.

 

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko “Ibi byaha uyu mugabo akaba akekwa kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2020 afatanyije n’umugore we uri gukurikiranwa adafunze.”

 

Yakomeje avuga ko “Uyu mugabo afatanyije n’umugore we yagiye ashishikariza abantu gushora amafaranga mu kigo cye Billion Traders FX, gikora ibikorwa byo kuvunja amafaranga kuri internet, abizeza kujya abungukira inyugu zigera kuri 50% y’ayo bashoye buri mezi atanu ku muntu washoye ibihumbi 10$, aho abona 4,000$ buri kwezi. Bizezwaga ko uko bashoye menshi ariko inyungu ziyongera.”

 

Dr. Murangira yavuze ko “abantu bamaze kubona ko inyungu bijejwe zitaboneka nibwo batanze ikirego. Abamaze kugaragaza ko bashoye amafarabga muri Billion Traders FX barenga abantu 500. Bakaba barashoyemo arenga 10,000,000$.”

 

Yakomeje avuga ko “Ikintu cyibazwa mu iperereza kitarabasha kugaragara ni ukuntu uyu mugabo yabashije kwemeza abantu barenga 500 basobanutse akabatwara amafaranga angana atyo. Ni ukuntu abo bantu bemeye gushora amafaranga angana atyo mu kigo gicuruza cyangwa ivunja amafaranga, ntihagire umubaza niba afite icyangombwa cya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, kimwemerere kuvunja amafaranga muri ubwo buryo. Ikindi cya gatatu cy’ibazwa, ni icyizere abo bantu bamuhaye, kuko mu bareze harimo abantu bize iby’icungamutungo n’ubukungu, basobanukiwe neza uko inyungu ziboneka igihe umuntu ashoye amafaranga, ariko bakaba barananiwe kubona ko inyungu bijejwe ya 50% y’ayo umuntu yashoye agoye kuboneka mu bucuruzi nk’ubwo.”

 

Dr Murangira yasabye Abanyarwanda kwitwararika ibikorwa nk’ibi.

 

Ati “Ni inshuro ya kenshi RIB isabye abantu kugira amakenga ku bantu babizeza inyungu z’umurengera babashishikariza gushora imari mu bikorwa nk’ibi, bavuga ko bibyara inyungu nyinshi kandi zihuse. Byavuye muri za Pyramid none bigeze muri ‘online forex trading’. Muri abo bareze harimo abafashe inguzanyo ngo bashore muri ‘Billion Traders FX’ , ubu bakaba bari kwishyura inguzanyo y’amafaranga batariye.”

 

“Iki kirego n’ibindi bisa nk’ibi RIB yagiye itangaza byari bikwiriye kuvamo isomo, bigahagararira aha. Ujya gushoramo amafaranga ye akwiye kwibaza ati Ese we inyungu zingana gutya atubwira ko azaduha azikurahe? Ese iki kigo ngiye gushoramo imari cyemewe n’amategeko gukora ibi bikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga? Ikindi kandi gikwiriye kwibazwa n’umuntu ugiye gushora amafaranga ye, agomba gutekereza ingaruka zirimo zo kuba yahomba ndetse agatekereza uko yagaruza icyo gihombo. Gusa hari ababirengaho kubera inyungu baba bijejwe.”

 

RIB iributsa kandi abishora mu byaha nk’ibi ko babireka kuko amategeko atazabihanganira. Iragira inama kandi abaturarwanda kugira amakenga, bagasobanukirwa neza ko aho Isi igeze, ku imikorere y’ibyaha yahindutse.

 

Dr Murangira ati “Abagizi ba nabi nabo bahinduye uburyo bwo gukora ibyaha. Kera kwiba amafaranga byasabaga ko abantu bajya muri banki bagasenya cyangwa bakajya ku muntu uyafite bakayamwiba bakoresheje kiboko, naho ubu si ngombwa gukoresha ubwo buryo, bakwizeza ko nushora amafaranga aha cyangwa hariya uzabona inyungu yihuse, ukayatanga ku neza, ukaba urahebye.”

 

Ukekwa afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura. Dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 5 Kanama 2024.

 

Icyaha cy’iyezandonke akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko Nº 028/2023 ryo ku wa 19/05/2023 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yejejwe.

 

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Agihamijwe yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

 

Gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko byo bihanishwa kuva ku gifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu kuva kuri 200,000 Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

Inkuru ya IGIHE.COM