Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse

Leta y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe kuri 1629 Frw, ivuye kuri 1663 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye ku 1652Frw.

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko ibi biciro bishya bitangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024, saa Moya z’umugoroba.

 

Yakomeje ivuga ko iri hindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda rishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro byabyo ku rwego mpuzamahanga.