Ruhango: Urujijo rukomeje kuba rwose ku rupfu rw’umugore bivugwa ko yishwe n’umugore mugenzi we

Urujijo rukomeje kuba rwinshi ku rupfu rw’umugore witwa Nibarere Joselyne wari ufite imyaka 34 awri utuye mu kagari ka Gikoma, umurenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango aho bivugwa ko yaba yararozwe na mugenzi we wari uheruka kumusaba ko yaza kumufasha imirimo yo mu rugo no kumwakirira abashyitsi bikarangira amwivuganye.

 

Nyakwigendera usize umugabo n’abana batatu ngo ubwo yavaga mu rugo rwo kwa mugenzi we yageze iwe araremba bikomeye maze abwira umugabo we n’abavandimwe be ko nta kindi arwaye, ko ahubwo azize ibyo kurya yariye aho yari yagiye gufasha ndetse ababwira ko akeka ko babimuhaye bamaze kubihumanya kugira ngo bamuvutse ubuzima.

 

Umwe mu baturage bo muri aka gace baganiriye na BTN TV yavuze ko aho nyakwigendera yari yagiye gufasha imirimo bari basanzwe ari inshuti ngo kuko bari baramuhaye n’inka ariko uyu muturage akemeza ko iyi nka bayihaye Nibarere Joselyne ari uburyo bwo kugira ngo bamwiyegereze maze bazabone uko bamwica.

 

Aba baturage bo muri aka gace kandi bavuga ko intandaro y’ibi byose yaturutse ku kuba nyakwigendera yaracuruzaga ikigage muri uyu mudugudu, hamwe n’uwitwa Monika, ariko Nibarere yaje gufata umunsi Monika yacururizagaho, na we akajya awucuruzaho, ibintu byaje kubabaza Monika kuko yari atakibona abakiriya bituma abwira Nibarere ko azamwikiza agasigara acuruza yenyine.

 

Aba baturage bifuza ko nubwo ukekwaho kuroga nyakwigendera yatawe muri yombi, igihe yazagaruka atazaturana nabo muri uyu mudugudu ngo kuko bafite impungenge ko yazabamaraho abantu dore ko ngo afite n’abandi bagore benshi basanzwe bakorana muri uko kuroga.