Gakenke: Abasore bagiye gucukura amabuye y’agaciro bageze mu kirombe babura umwuka

Abasore babiri bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Busengo baguye mu kirombe nyuma y’uko Gaz yabaye nyinshi bakabura umwuka bagapfiramo.

 

Aba basore uko ari babiri umwe yari afite imyaka 19 y’amavuko undi afite imyaka 26 bose bakomokaga mu Karere ka Muhanga,aho ngo bacukuraga mu bujyakuzimu muri metero 50 baza guhura na Gaz nyinshi birangira babuze umwuka bapfiramo.

 

Urupfu rw’abo basore, rwamenyekanye kuri uyu wa kane tariki 8 Kanama 2024 mu kirombe gicungwa na kompanyi yitwa Gemiko isanzwe ikora ubucukuri bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Vestine Mukandayisenga, aho avuga ko abo ba nyakwigendera bajyanywe mu Bitaro asaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bose kurushaho kujya bagenzura ibirombe byabo kugira ngo bidateza impanuka.

 

Yagize ati: “Hari abaturage bababiri baguye mu kirombe barapfa, hari harimo umusore w’imyaka  19 undi nawe w’imyaka 26, bose bakomokaga Muhanga, icyabiteye ni Gaz kuko bacukuraga nko muri metero 50 baheramo gaz ifite imbaraga irabakubita babura umwuka barapfa.”

 

Akomeza agira ati: “Abafite ibirombe bose turabasaba ko barushaho gukora ubugenzuzi bakareba neza aho bakorera bakirinda uburangare kugira ngo birinde impanuka.”

 

Abaguye mu kirombe bakuwemo bajyanwa mu Bitaro bya Gatonde kugira ngo bakorerwe isuzuma mbere yo kubashyingura.

Inkuru ya UMUSEKE.RW