Umutoza Cassa Mbungo yabonye ikipe nshya yo mu gihugu cya Sudani y’Epfo

Umutoza w’Umunyarwanda,Casa Mbungo André yagizwe umutoza mu ikipe yo muri Sudani y’Epfo ya Jamus FC imaze iminsi iri mu Rwanda.

 

Uyu mutoza yasinye amasezerano y’umwaka umwe ari umutoza w’iyi kipe isanzwe ikina shampiyona y’icyikiro cya Mbere muri Sudani.

Casa Mbungo André abonye aka kazi nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino wageze hagati agatandukana na AS Kigali yari abereye umutoza mukuru kuva muri 2022.

 

Uyu mutoza amaze igihe kinini mu mwuga w’ubutoza dore ko guhera mu 1998, yaciye mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Gasogi United n’ayo hanze nka AFC Leopards na Bandari FC zo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

 

Yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu by’Amahoro, birimo bibiri yahesheje AS Kigali mu 2013 na 2022 n’icyo yatwaranye na Police FC mu 2014, n’Igikombe kiruta ibindi [Super Cup] cya 2022 yahesheje AS Kigali batsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

 

Jamur FC igiye kujya itozwa na Casa Mbungo André imaze igihe mu Rwanda aho iri kwitegurira imikino ya CAF Confederation Cup bitewe n’uko mu gihugu cyabo hari ikibazo cy’umutekano muke.

 

Biteganyijwe ko umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup izawukinamo na Stade Tunisien yo muri Tunisia tariki ya 16 z’uku kwezi.