Gicumbi: Umugabo yafashwe yibye ibitoki bibiri yemera kubyishyura ariko abura ubwishyu bituma akubitwa kugeza shizemo umwuka

Umugabo witwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 wo mu karere ka Gicumbi bivugwa ko yakubiswe n’abaturage yari yibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo kubasubiza kandi yari yemeye kubyishyura, nyuma yo gukubitwa yaje kurembywa n’inkoni ndetse bimuviramo gupfa.

 

Nyuma y’uko ibyo bibaye, abantu umunani bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bakurikiranyweho gukubita umuntu wibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo gusubiza nyirabyo kandi yari yemeye kubutanga.

 

Bivugwa ko uyu mugabo yakubiswe ku mugoroba wo ku wa 10 Kanama 2024 mu Mudugudu wa Kabira Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rwamiko. Aho amakuru avuga ko igitoki kimwe bagifatiye iwe mu murugo rwe ikindi bakagisanga mu murima aho yari yagihishe.

 

Bivugwa ko nyakwigendera ubwo yari amaze gufatwa bikekwa ko yibye ibitoki bibiri by’uwitwa Nzabandora Damien yakubiswe akemera no gutanga ubwishyu bwabyo, ariko aza gupfa nyuma.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, atanga ubutumwa bwo kutihanira, ashimangira ko mu gihe abaturage babonye umuntu wakosheje bagomba kwegera inzego z’ubuyobozi zikabikemura.

 

Ati “Uwitwa Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 yasanzwe yasanzwe ku ibaraza ry’inzu ye yapfuye afite ibikomere byinshi ku mubiri bikekwa ko byaba byaturutse ku nkoni yakubiswe ku wa 10 Kanama 2024 n’abantu bamufashe bamukekaho kwiba ibitoki bibiri mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien w’ imyaka 39″.

 

“Abantu umunani bakekwaho gukubita nyakwigwendera bikamuviramo gupfa barafashwe bashyikirizwa RIB station ya Bukure hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera. Umurambo wa nyakwigwendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.”