Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine yambitse impeta umukunzi we bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Nyuma y’igihe kinini bavugwa mu Rukundo, Umunyarwenya ubifatanya no kuba Umunyamakuru Rusine Patrick, n’umukunzi we Iryn Uwase Nizra, ubu babishyize kumugaragaro ko biteguye kuzabana nk’umugore n’umugabo.

 

Uyu munyarwenya bwambere yerekanye umukunzi we muri Gashyantare uyu mwaka wa 2024 , ubwo byari ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valantine, uba ku wa 14 Gashyantare buri mwaka.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama nibwo yasangije abantu bose ko yamaze kwemererwa na Uwase Nizra kuzamubera umugore w’ibihe byose.

 

Ibi yabitangaje ubwo yasangizaga amafoto amwambika impeta ndetse akayaherekeresha amagambo y’urukundo yuzuye imitoma.

 

Yagize ati ”Uyu munsi usobanuye itangiriro rishya riganisha ku kubana iteka.” Yongeraho ati: ”Hamwe no gutera kose k’umutima wanjye, naguhisemo. Ibi bisobanuye guseka, urukundo hamwe n’iterembere ryacu twembi ubuzima bwacu bwose.”

 

Akomeza agira ati: ”Ndumva kwihangana bingora ngo tubane ngukunde bizira iherezo iteka kandi n’igihe cyose.”

 

Birateganywa ko Rusine n’uyu mukobwa yihebeye Uwase Nizra bazakora ubukwe bidatinze.