Umujura bamuteje inzuki nyuma yo kwiba televiziyo yaguzwe muri make make ayigarura atumva atabona

Umujura yagiye mu rugo rw’abandi ahasanga televiziyo ya fulati (flat) ba nyirayo bavuga ko bari barayiguze muri kampani ya MobiSol aho bayishyuraga kuri make make, maze uwo mujura arayitwara ariko birangira ayigaruye yuzuyeho inzuki.

 

Nk’uko bigaragara muri videwo yanyuze kuri shene ya YouTube yitwa BigTown TV yo kuwa 17 Gicurasi 2023, abaturage bavuga ko bari mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda aho batavuga amazina yabo cyangwa akarere baherereyemo bagaragara bavuga ko bibwe televiziyo bakagira agahinda maze bakiyambaza umupfumu uzwi nka Salongo.

 

Mu mashusho hagaragaramo inzuki nyinshi ndetse hari umuntu ufite televiziyo mu maboko aho ziba zimwuzuyeho cyane cyane ku gice cy’umutwe, Salongo akavuga ko ziramuvaho aruko televiziyo isubiye aho uwo mujura yayivanye.

 

Umupfumu Salongo uvuga ko atuye mu Bugesera yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube aho bivugwa ko akora ibitangaza birimo kuguruka ndetse no kugendera hejuru y’amazi ariko hakaba hari n’ababihakana bavuga ko hari abanyamakuru bamutwerera ububasha adafite mu buryo bwo kumwamamaza.

Umujura yinjiza television mu rugo yari yayibyemo