Abasaga ibihumbi 85 bijihije Asomusiyo i Kibeho

Ku munsi wa Asomusiyo, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hongeye guteranira abakirisitu Gatolika basaga ibihumbi 85, baturutse imihanda yose, biganjemo abo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, aho bizihije Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Asomusiyo, bongera kwibutswa kugandukira Imana.

 

Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, yongeye kwibutsa abari aho ko ku itariki nk’iyi mu 1982, ubwo Bikiramariya yabonekeraga abakobwa batatu, yariraga cyane ababajwe n’ibyaha by’abantu, avuga ko n’uyu munsi Bikiramariya akirizwa n’imigirire idahwitse ya muntu.

 

Ati “Nyina wa Jambo ntagahogore, ku wa15 Kanama 1982 Bikiramariya yabonekeye batatu maze ararira, Ubutumwa yatanze icyo gihe n’ubu aracyabutanga. Dusabirane cyane cyane urubyiruko, twoye gukomeza kumuriza.’’

 

Yakomeje asaba urubyiruko gusubira ku isoko y’urukundo no kubaha Imana bitandukanya n’ibishuko byinshi bibugarije, bityo bakarushaho gutsinda isi.

Ivomo: IGIHE