Bugesera: Abagore barinubira kurarara irondo bahetse abana abandi babasize mu ngo banyine

Abatuye mu mudugudu wa Rugero, mu kagari ka Rugando , mu murenge wa wa Nyarugenge ho mu karere ka Bugesera baravuga ko abagore badafite abagabo bajya kurara ku irondo, ntibabashe no kubona amafaranga 1,500Frws y’umutekano bago mba kujya kurara ku irondo.

 

Umwe muri aba baturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati: “Bararirara (irondo) rwose, dore n’uyu ararirara kandi urabona ni umukecuru, dore nanjye arambyaye kandi ureba ndi umusaza”.

 

Aba bagore bavuga ko bavuganye n’ubuyobozi bw’umudugudu basaba ko bakoroherezwa bakabona amafaranga y’umutekano 500Frws ariko umuyobozi w’umudugudu arabyanga.

 

Bimwe mubyo aba bagore bagarukaho bibabangamira iyo bari ku irondo harimo nko kuba bajya gukingisha utubari maze ngo abasinzi bakabuka inabi hafi no kubakubita.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent ntiyemeranywa n’amakuru atangwa n’aba baturage akavuga bibaye ariko bimeze byaba bihabanye n’amabwiriza agenga irondo gakondo.