Sheebah Karungi yatahanye agahinda nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali kubera ibitagenze neza

Sheebah Karungi yakoreye igitaramo i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho yavuye atarangije kuririmba indirimbo ze zose nkuko yari yabigennye bitewe n’uko ibyuma byakomeje kugorana akihangana.

 

Iki gitaramo cyiswe ‘The Keza Camp Out Experience’ cyabereye muri Camp Kigali ahari hakoraniye abakunzi b’umuziki wa Sheebah nubwo ubwitabire butari bwinshi.

 

Ni igitaramo cyagaragayemo amakosa menshi mu mitegurire n’imigendekere.

Bitewe n’uko abantu bari bake, iki gitaramo cyatinze gutangira kuko wabonaga abagiteguye bameze nk’abategereje abandi bakunzi b’umuziki.

 

Ubwo igitaramo cyatangiraga, habanje gahunda zo gushyushya abakunzi b’umuziki ndetse n’ababyinnyi bari bateguwe mbere y’uko aba DJs batumiwe barimo DJ Phil Peter na DJ Crush nabo bahabwa umwanya ngo basusurutse abakunzi babo.

 

Abitabiriye iki gitaramo cyayobowe na MC Tino na Anita Pendo, bari bategerezanyije amatsiko abahanzi babwiwe ko bazitabira barimo Bwiza, Bushali ndetse na Sheebah Karungi wari umuhanzi mukuru w’umunsi.

 

Ku i Saa tanu z’ijoro nibwo umuhanzi wa mbere yageze ku rubyiniro, ahari hamaze kuvuka ikibazo cy’ibyuma byazimaga buri kanya.

 

Iki kibazo nicyo cyatumye abarimo DJ Phil Peter bava ku rubyiniro badasoje gahunda bari bateguye, kiza no kugaragara ku bahanzi bose banyuze ku rubyiniro.

 

MC Tino wari mu bari bayoboye iki gitaramo yagize ati “Twabwiye abashinzwe ibyuma ko bafata umwanya bakabikora byibuza twe niyo byadupfiraho hano ni mu rugo ariko ntibadukoze isoni imbere y’abashyitsi.”

 

Ubwo Sheebah yajyaga ku rubyiniro benshi baketse ko ikibazo cyakemutse ariko urwishe ya nka rwari rukiyibungamo. Inshuro zirenga eshanu ibyuma byamuzimiyeho ari ku rubyiniro.

 

Mu butumwa yakunze gutambutsa, Sheebah Karungi yashimiye abakunzi b’umuziki we i Kigali ababwira ko yishimira kuba baratumye yumva u Rwanda nk’igihugu cye cya kabiri.

Ku rundi ruhande ntiyigeze arya iminwa ku bari bashinzwe ibyuma.

Yagize ati: “Mbabajwe bikomeye no kuba ibyuma bitari gutuma twishima, reka nizere ko ntacyo bitubwiye. Ndashima Imana yampaye kubyihanganira nkasaba ababishinzwe ko ubutaha bakora akazi kabo neza.”

 

Ubwo Sheebah yari agiye kuririmba indirimbo ya nyuma ngo ave ku rubyiniro nabwo ibyuma byongeye gupfa, bituma amanuka ku rubyiniro adasoje igitaramo cye ahita ataha.

 

Ku rundi ruhande umunyamakuru wa IGIHE wari ahabereye iki gitaramo avuga yiboneye n’amaso uwari ushinzwe ibyuma yari yanyweye inzoga nyinshi, ku buryo kugenzura ibyuma bitari bumworoheye.