Umuceri wo mu Bugarama wari warabuze isoko, watangiye kugurishwa

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafashije umuceri wabo ukabona abaguzi nyuma y’amezi abiri bari mu gihirahiro.

 

Kuri uyu wa 18 Kanama 2024 nibwo umuceri wa Bugarama wari warabuze abaguzi watangiye kugurwa n’Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

 

Iki kigo kizakorana n’uruganda Mashyuza Rice Mill n’uruganda COTICORI mu gutunganya uyu muceri, ugurwa na EAX.

 

Uzamukunda Odette uhinga umuceri mu murenge wa Muganza, mu kiganiro na IGIHE yashimiye umukuru w’igihugu Paul Kagame wabafashije kubona umuguzi.

 

Ati “Mbere y’uko ngira icyo mvuga mbanje gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ni umubyeyi arakarama, aragahora ku ngoma. Ni umubyeyi rwose”.

 

Uyu mubyeyi yari yarabuze uko atanga Mutuelle de sante, yaranabuze amafaranga yo kwishyurira abana ishuri kuko umuceri urenga toni yejeje wari ukirunze ku mbuga.

 

Hanyurwimfura Ezechiel wejeje toni n’ibilo 200, yavuze ko nk’abahinzi bari barabuze umuceri wo kurya, babura n’amafaranga yo gukemuza ibibazo.

 

Ati “Turashimira Perezida Kagame ko yavuze ku kibazo cyacu, kugeza kuri uyu munota tukaba tubonye ikigo cyatangiye kugura umuceri wacu”.

 

Barayagwiza Eugenie we yashimiye Perezida Kagame wabafashije bakabona isoko ry’umuceri bejeje.

 

Ati “Agize neza Imana izamuhe umugisha ukomeye. Twari dufite ibibazo by’amadeni, dufite inzara dufite ibibazo byinshi”.

 

Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iy’az’abadepite nibwo yavuze ku kibazo cy’umuceri wo mu Bugarama wabuze isoko, agaragaza ko bitumvikana ukuntu abahinzi babura isoko ry’umusaruro wabo kandi Leta yarabashishikarije kongera umusaruro.

Source: IGIHE