Umunyeshuri yafunzwe ubwo abandi bajyaga mu biruhuko azira kudatanga umusanzu w’ishuri

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Uganda, yafunzwe n’ubuyobozi bw’ikigo yigamo kubera umwenda w’amafaranga y’ishuri asaga ibihumbi 100Frw. Byemezwa ko ishuri ryanze kumureka ngo atahe ubwo abandi bajyaga mu biruhuko.

 

Amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, ari bwo hari hateganyijwe gusoza igihembwe cya kabiri. Gusa umwana w’umukobwa ufite imyaka 14 we yangiwe gutaha ahinduka ingwate y’ideni ry’amafaranga atarishyuwe ishuri.

 

Umubyeyi w’uyu mwana, Diana Kaggwa usanzwe akora ubushabitsi, yabwiye ubuyobozi bw’ishuri ko nta bushobozi bwo kwishyura afite icyo gihe. Yasabye ko bamuha umwana we ariko byabaye iby’ubusa kuko abahagarariye ishuri bavugaga ko azarekurwa yamaze kwishyura ideni abafitiye.

 

Uyu mubyeyi kandi avuga ko bitewe no kuba yibana arera abana batatu wenyine, byamugoye kwishyura amafaranga yose angana na miliyoni Shs1.6. Gusa ngo haburagaho ibihumbi Shs275,000.

 

Ubwo hari ku wa Gatandatu, umunyamabanga w’ishuri yatsembeye abari baje gutwara umwana mu biruhuko, ibyaje guteza impaka hagati y’ubuyobozi n’umubyeyi wavugaga ko bakabaye bagwatira ibintu bye ariko bakareka umwana agataha dore ko ideni aryemera.

 

Ikinyamakuru Daily Monitor cyahamirijwe aya makuru n’umunyamabanga w’ishuri ryanze kurekura umunyeshuri kubera umwenda. Uyu muyobozi ahamya ko umubyeyi w’uriya mwana yanze kwishyura ku neza, ni nyuma y’uko uyobora ikigo yari yashyizeho itegeko ryo kwishyuza buri mubyeyi mbere yo gutwara umwana we.

 

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zisanga gufunga umwana bidakwiye. Ni mu gihe bimenyerewe ko mu bitaro ari ho bafunga abarwayi baba bananiwe kwishyura, bamwe bahamya ko ku ishuri atari ahantu ho gufungira umunyeshuri abandi batashye.

 

Ibigo by’amashuri bigirwa inama zo kugirana amasezerano y’uburyo bazishyurwamo, kuko bitabaye ibyo uburenganzira bw’abana bwahatikirira.

 

Byaje kumenyekana ko umunyeshuri yarekuwe ahagana i saa moya z’umugoroba, nyuma y’uko umubyeyi yishyuye ishuri asaga kimwe cya kabiri cy’ayo bamusabaga.