Ikibazo cy’amatara yo muri Kigali Pele Stadium cyatumye umukino w’Amagaju na Rayon Sports uhindurirwa isaha

Ubuyobozi wa Rwanda Premier League bwatangaje ko umukino w’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzahuza Rayon Sports n’Amagaju ku wa Gatanu tariki 24 kanama 2024, wakuwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ushyirwa saa cyenda kubera ikibazo cy’amatara yo muri Kigali Pele Stadium.

 

Mu itangazo Rwanda Premier Leagues yashyize hanze Kuri uyu wa Kane tariki 22 kanama 2024 yavuze ko nyuma y’inama yahuje Rwanda Premier League, FERWAFA n’Umujyi wa Kigali, guhera ku munsi wa kabiri imikino yose yari iteganyijwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yimuriwe saa cyenda kubera kubera ikibazo cy’amatara yo muri sitade.

 

Uko amakipe azahura ku munsi wa kabiri wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024

-Gasogi United izakira Marines FC saa sita n’igice kuri Kigali Pele Stadium

-Rayon Sports izakira Amagaju saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium

Ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024

-Rutsiro FC izakira Vision FC saa cyenda kuri Stade Umuganda

-Mukura VS izakira Etincelles saa cyenda kuri sitade Huye

Ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024

-Muhazi United izakira Gorilla FC saa Cyenda kuri Sitade ya Ngoma

Ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024

-AS Kigali izakira Musanze saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium

Source: IMVAHO NSHYA