Kayonza: Abagore barembejwe na Mudugudu ubaka ruswa y’igitsina kugira ngo abahe serivise

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Rwakavuna wo murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, barashinja umuyobozi w’umudugudu wabo kuba yaka ruswa y’igitsina n’amafaranga abagore baba bakeneye serivisi, bityo bagasaba ko yasimbuzwa.

 

Uyu mukuru w’umudugudu uzwi nka Silas bitangazwa ko ajya anatera ubwoba bwo kwirukana mu mudugudu abo yaka ruswa bakazuyaza kuyimuha, kandi ngo iyi myitwarire ye imaze igihe kinini inengwa n’abaturage benshi ayobora aho ugiranye ikibazo na we azengerezwa.

 

Hari bamwe mu bagabo bavuga ko uyu muyobozi yitwaje ububasha afite akigarurira abagore babo akanabasenyera ingo, ku buryo basanga bibabangamiye cyane.

 

Umwe mu bagabo uvuga ko yambuwe umugore we n’uyu muyobozi yemeza ko hashize ukwezi kose. Ubwo uyu mugabo yagiranaga ikibazo n’umugore we icyo gihe umugore yagiye kumurega ku mukuru w’umudugudu mu ijoro birangira atagarutse, nk’uko n’abaturanyi be bazi aho umuyobozi w’umudugudu yamukodeshereje ngo ajye amusangayo.

 

Abagore batandukanye bo muri uyu mudugudu wa Rwakavuna baganiriye n’itangazamakuru, bahamya ko bibabangamira cyane kubera ko nta serivisi babona byoroshye mu gihe badakoze ibyo umuyobozi w’umudugudu abasabye birimo kuryamana na bo, ndetse n’amafaranga.

 

Bitewe n’iyi myitwarire y’uyu muyobozi, bamwe mu baturage ayoboye bavuga ko batakimukeneye mu mudugudu wabo. Babona agomba gusimbuzwa abandi bashoboye.

 

Uyu muyobozi w’umudugudu yamaze gutabwa muri yombi, gusa ngo ibyo ari gukurikiranwaho bitandukanye n’ibi biri kuvugwa n’aba baturage bamushinja kubaka ruswa y’igitsina n’ibindi.

 

Kagabo Jean Paul, Gitifu w’umurenge wa Kabare yatangaje ko iki kibazo ari bwo akimenye ariko bakaba bagiye gutangira gukurikirana uko giteye.

Isoko: Bwiza