Eddy Kenzo yasubije abavuga ko kuba agiye kurongora Minisitiri Nyamutoolo ari byo byatumye agirwa umujyanama wa Perezida Museveni

Umuhanzi Eddy Kenzo yavuze icyatumye umukuru wigihugu wa Uganda Museveni amugirira ikizere akamugira umujyanama we mu bijyanye n’ubuhanzi.

 

Eddy Kenzo wubatse amateka akomeye mu muziki ndetse akongeraho agashya ko gutereta minisitiri bikarangira atsindiye umutima we, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru muri Uganda yagarutse ku mpamvu yatumye agirirwa ikizere na museveni akamugira umujyanama we mu bijyanye nubuhanzi.

 

Uyu muhanzi yavuze ko mu rugendo twe rwa Muzika yagiye ahita nibigusha byinshi byatumaga yishora mu ngesombi ariko akigomwa agatamba ibitambo avuga ko ibyo bitambo yatanze aribyo biri kumubyarira inyungu muri aka kanya.

 

Yashimangiye ko abantu ndetse nabahanzi muri Rusange bibaza icyo yakoze ngo abe yatereta minisitiri akamwegukana gusa ntago bita ku bitambo yatanze ngo agere aho ageze ubu harimo kwirinda ibiyobyabwenge , kunywa inzoga , ndetse no kwanduranya ndetse no kwirinda kwitakajyiza nka bimwe byubu.

 

Yagize Ati “Abantu bagomba kureba ahahise hange, ariko bakareba n’aho maze kugera.”

 

Uyu muhanzi yagarutse ku bikorwa yakoze byateje imbere umuziki wa Uganda harimo Niko guhuza abahanzi ibintu bitoroshye nagato gusa we ashimangira ko ibyo aribyo byatumye umukuru wigihugu cya Uganda amugira umujyanama we ariko bamwe bakaba bavuga ko kuba yarakundanye na minisitiri aribyo byaba byaratumye abona uyu mwanya.

 

Ati “Ubwo twatangizaga ihuriro ry’abahanzi (UNMF) amatsinda menshi n’imiryango twari dufite byari biherereye i Kampala, ariko nanzuye ko kuyibarizwamo yose kuko twese turi Abagande.

 

“Nahuje abantu bacu kandi ndatekereza ari cyo cyatumye Perezida yemera kungirira ikizere.