Nyabihu: Bahangayikishijwe n’urugomo ndetse n’umutekano muke utezwa n’abanywi b’inzoga yitwa ‘Igisawasawa’

Abatuye mu Murenge wa Jenda w’Akarere ka Nyabihu bahangayikishijwe n’urugomo ruterwa n’inzoga y’inkorano yadutse yitwa ‘Igisawasawa’, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zahagurukira icyo kibazo.

 

Aba baturage bemeza ko iyi nzoga yadutse isindisha birenze urugero by’umwihariko ikaba ikomeje gutera ubwiyongere bw’urugomo ruri kugaragara muri Jenda muri iyi minsi.

 

Ni mu gihe kandi banavuga ko bataramenya neza ibyo ikorwamo, ko babona gusa abayinyoye basinze bikomeye.

 

Umwe yagize ati “Irasindisha cyane. Umuntu yinjira mu kabari irimo nka nyuma y’iminota 30 ukibaza uti ‘Anyoye ibiki?’ kuko asohoka adandabirana. Iteje ikibazo gikomeye kandi ntabwo tuyizi. Tubona bazicuruza n’ubuyobozi burabireba ntibugire icyo bubikoraho.”

 

Undi yagize ati “Iby’ururugomo iyi nzoga ibigiramo uruhare kuko hari igihe umuntu ayinywa agashwana n’undi, bikaba byanavamo ibyo gutemana.”

 

Abanywa kuri iyi nzoga biyemerera ko imaze kubabata, kwirirwa batayinyoye bisa n’ibidashoboka mu gihe nyamara ibibazo biterwa na yo bikomeje guteza inkeke kuko hari n’uherutse kugongwa n’imodoka, arapfa.

 

Ni ho abo baturage bahera basaba ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo kuko abasinze iyi nzoga bakomeza kongera ibibazo by’umutekano muke mu isantere ya Jenda.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yabwiye BTN ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti.

 

Yagize ati “Mu biyobyabwenge n’izo nzoga zimeze gutyo ziba zirimo. Muri rusange ni uko bigomba gucika, tugakurikirana aho bigaragaye izo nzoga tukazimena, tukazangiza, tugahana n’abazinywa. Aho ho [muri Jenda] ni ikintu cyo gukurikirana umunsi ku munsi kandi n’ahandi hose izo nzoga zikwiye kurwanywa zigacika, hagakoreshwa inzoga zemewe.”

 

Meya Mukadayisenga kandi yongeyeho ko inzoga muri rusange abaturage bagomba no kuzinywa mu masaha ya nyuma y’akazi, ntibazirirwemo kuko ibyo na byo byongera urugomo.

Inkuru ya IGIHE