Umunyamakuru Sandrine Isheja wari umenyerewe kuri Kiss FM yagizwe umuyobozi ukomeye muri RBA

Isheja Sandrine Butera wari umunyamakuru kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, aho azaba yungirije Barore Cleophas.

 

Ni ibikubiye mu Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Village Urugwiro.

 

Ni inama y’Abaminisitiri ya mbere yahurije hamwe Guverinoma yari iherutse kurahira nyuma yo gushyirwaho n’Umukuru w”Igihugu.