Umuhanzikazi Rihanna umaze iminsi akekwaho kuba atwite yahishuye impamvu yifuza kubyara abana benshi hakiri kare

Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna, wari umaze iminsi acyekwaho kuba atwite umwana wa gatatu, yabihakanye akomoza ku kuba n’ubwo adatwite ubu gusa ko yifuza kubyara abana benshi hakiri kare.

 

Mu kiganiro Rihanna yagiranye n’ikimyamakuru cy’imideli, Perfect Magazine cyanasohoye amafoto ye mashya, uyu muhanzikazi yahakanye ko adatwite. Ati: ”Ntabwo nabihisha ntwite kuko byanze bikunze namwe mwabyibonera. Amafoto bakoresha ku mbuga bavuga ko ntwite nayo nafotowe ntwite umwana wa kabiri”.

 

Rihanna yakomeje avuga ko yemeranya n’abafana bamwifuriza kongera kubyara ndetse anavuga impamvu yifuza kubyara benshi hakiri kare. Ati: ”Kuko mvuka mu muryango w’abana babiri gusa nahoze nifuza ko njyewe nzagira umuryango munini. Ubu ndifuza kubyara abana benshi hakiri kare”.

 

”Bitewe n’imyaka mfite ndifuza ko nabyara abana benshi mbere y’uko ngera mu myaka ya (Menopause) kuburyo nincika urubyaro nzaba naramaze kubyara abo nifuza rero niyo mpamvu nshaka kubabyara vuba kuko ndigusiganwa n’imyaka”.

 

Rihanna w’imyaka 36 ntiyabashije kuvuga umubare w’abana yifuza ahubwo yavuze ko azabyara abo Imana izamuha. Ati: ”Ntabwo navuga umubare kuko wasanga Imana yarangeneye bariya gusa ahubwo nzabyara abo izampa mu bihe biri imbere”.

 

Kuva umwaka wa 2024 watangira ni kenshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagiye havugwa amakuru y’uko umuhanzikazi Rihanna atwite umwana wa gatatu. Ibi ariko abafana be bakomeje kubivuga gusa babura gihamya ya nyayo.