Umuhanzi Alpha Rwirangira yamaze kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa

Umuhanzi Alpha Rwirangira wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yashimangiye ko yamaze kwiyegurira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, iz’urukundo aziharira kuziririmbira umugore we wenyine.

 

Uyu muhanzi wari umaze iminsi akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangarije Radio Rwanda ko yahisemo gukorera Imana abinyujije mu muziki ndetse atazongera kuririmba indirimbo zaba iz’urukundo cyangwa ubundi butumwa butari ubwo kuramya no guhimbaza Imana.

 

Yakomeje avuga ko indirimbo z’urukundo cyangwa izindi zisanzwe ashobora kuzandika akaziririmbira umugore we ariko adashobora kuzisohora ngo zijye hanze.

 

Ati: “Nshobora kuzandikira umugore wanjye ariko mu cyumba gusa wenyine. Ntabwo mvuga ngo ni mbi, narazikoze igihe kirekire ariko nasanze indirimbo zanjye ari indirimbo zihimbaza Uwiteka, zivuga ineza y’Imana.”

 

Uyu muhanzi atangaje ibi ku munsi yizihiza imyaka ine amaze abana n’umugore we Umuziranenge Liliane bafitanye umwana umwe w’umukobwa.

 

Alpha Rwirangira afashe uyu mwanzuro nyuma ya Meddy nawe wafashe umwanzuro wo guhindura imikorere mu bijyanye na muzika yinjira mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

 

Uyu muhanzi ni umwe mu beza umuziki w’u Rwanda ufite nkuko impano ye yagiye ibigaragaza yegukana Tusker Project Fame ya 3 mu 2009, ndetse nyuma yaho mu 2011 nabwo yahigitse abahanzi bo mu karere yegukana Tusker All Star, PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011.

 

Alpha Rwirangira ari kwitegura ibitaramo yise “Amashimwe Tour” bigiye kuba ku nshuro ya kabiri bizabera muri Canada kuva tariki 13 Ukwakira 2024 mu mujyi wa Edmonton na Ottawa ku wa 23 Ugushyingo 2024.

Src: IGIHE