Agahinda ni kose mu muryango w’icyamamare Mariah Carey wapfushije umuvandimwe we na nyina umunsi umwe

Umuhanzikazi Mariah Careh ari mugahinda gakomeye nyuma y’uko mu cyumweru gishize yapfushije nyina Patricia Carey na mukuru we Alison Carey bapfiriye ku munsi umwe.

 

Ku mugoroba wo ku wa mbere nibwo uyu muhanzikazi abinyujije mu butumwa yashyize hanze, yatangaje iyi nkuru y’akababaro yo kubura umubyeyi we n’umuvandimwe we bapfuye ku munsi umwe.

 

Yagize ati “Umutima wanjye urashengutse kuko napfushije mama mu mpera z’icyumweru. Byongeyeho, ibintu bibabaje kurushaho, umuvandimwe wanjye na we yabuze ubuzima kuri uwo munsi”.

 

Mariah Carey yavuze ko mbere y’uko mama we yitaba Imana bari bamaranye icyumweru ndetse asaba ko abantu kubaha ubuzima bwe bwite ahubwo bakifatanya nawe mu bihe bikomeye ari kunyuramo.

 

Uyu mugore w’imyaka 55 yasabye abantu kubaha ubuzima bwe bwite, nyuma y’uko hari abahise batangira kugaruka ku mibanire ye n’abo mu muryango we cyane cyane nyina na mukuru we Alison w’imyaka 63, dore ko mu gitabo yanditse, yavuzemo ko yari yarashyizwe ku ruhande n’uyu mukuru we ndetse na musaza we Morgan Carey.

 

Muri icyo gitabo yashyize hanze mu 2020, yise ‘The Meaning of Mariah Carey’, uyu muhanzikazi yagarutse no ku mibanire igoye yagiranye na nyina. Carey yavuze ko ishyari rishingiye ku mwuga we ryangije umubano wabo, cyane cyane ko ryaturutse ku muntu wa hafi. Yagaragaje ko we na nyina habaye ihanga rikabibije.

 

Muri icyo gitabo ariko hejuru y’uwo mubano utari mwiza, Carey yashimye nyina avuga ko yizera ko hari ibyo yakoze uko ashoboye ndetse ko azahora amukunda.

 

Patricia Carey w’imyaka 87, nyina wa Mariah Carey nawe yahoze ari umuririmbyi n’umutoza w’ijwi akaba afite inkomoko muri Irlande na Amerika. Se wa Mariah Carey, Alfred Roy Carey, yapfuye mu 2002 azize kanseri afite imyaka 72.

 

Alfred yatandukanye na Patricia ubwo Mariah Carey yari afite imyaka itatu.

 

Kugeza ubu ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika bitangaza ko nta makuru arambuye ku cyateye izo mpfu.