Umusirikari wa leta ya Congo yarashe amasasu menshi mu Rwanda

Amakuru ava mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, aravuga ko umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashe amasasu menshi ku butaka bw’u Rwanda ariko ntiyagira uwo yica cyangwa ngo akomeretse.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko agatsiko k’abasirikare ba Congo gasa nkakasinze, ahagana Saa Yine zishyira Saa Tanu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024 kegereye ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo kagatangira kurasa.