RDC: Haravugwa gucikamo ibice mu ishyaka UPDS rya Perezida Tshisekedi

Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryacitsemo ibice byiteguye guhangana, byaba ngombwa hakitabazwa urukiko.

 

Umwuka mubi watutumbye muri Nyakanga 2024 ubwo abanyamabanga 30 bo muri UDPS bandikiraga Umunyamabanga Mukuru wayo, Augustin Kabuya, bamusaba kwegura. Bamushinjaga kugira iri shyaka akarima ke.

 

Tariki ya 11 Kanama 2024, abagize komite ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego za UDPS, bahuriye mu nama yiga kuri iki kibazo, banzura gukura Kabuya muri iyi nshingano.

 

Abagize iyi komite bagize Déogratias Bizibu Balola Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa UDPS mu gihe cy’amezi atandatu, gusa Kabuya yasubije ko atazegura.

 

Bizibu wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UDPS kuri uyu wa 1 Nzeri yabwiye abamushyigikiye ko yiteguye gutangira inshingano nshya tariki ya 7 Nzeri 2024, hamwe n’itsinda ry’abagize ubuyobozi bwe.

 

Yagize ati “Igihe kirageze ngo dutangire gukorera akazi ku biro byo ku rwego rw’igihugu muri Limete tariki ya 7 Nzeri 2024. Tugiye gukora akazi kandi nzajyana n’itsinda ryanjye ryose.”

 

Kabuya wari kumwe n’abamushyigikiye ku cyicaro gikuru cya UDPS yihanangirije abamaze “amezi abiri” bamukanga, ateguza ko ubwo Bizibu n’itsinda rye bazajya gutangira akazi, bazahangana.

 

Yagize ati “Munyumve! Bamaze amezi abiri badukanga. Uyu munsi hari uwagerageje kuvuga. Iki kibazo kimaze igihe kinini. Tuzabategerereza hano. Tuzirwanaho. Ikizaba cyose, bizarangirira mu rukiko. Ruzatubaza ruti ‘Ni nde washotoye undi?’ Muze duhuze imbaraga, duhangane n’aba batemberezi.”

 

Perezida Tshisekedi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa UDPS yirinze kugira icyemezo afatira abahanganye. Ubwo yari mu Bubiligi mu ntangiriro za Kanama 2024, yatangaje ko ashyigikiye ko muri iri shyaka habaho guhanganisha ibitekerezo, kandi ko ikizatsinda ari cyo azajya inyuma.

Inkuru ya IGIHE.COM