Umuhanzikazi Aline Gahongayire yahimbiye indirimbo umwana we utaragize amahirwe yo kubaho

Umuramyi Aline Gahongayire yakoze indirimbo yise “September 6” yatuye umwana we wapfuye akivuka, mu gihe yari yiteguye kumusasira no kumuheka.

 

Mu 2014, ku wa 6 Nzeri, ni bwo Aline Gahongayire uzwi nka “‘Dr. Alga” yibarutse umwana w’umukobwa ariko yitaba Imana akivuka.

 

Uyu Muyobozi Mukuru w’Umuryango uhumuriza abababaye barimo n’abana “Ndineza Organization”, yongeye kugaragaza ko mbere yo kwibaruka yahoraga asaba Imana kuzamuha umwana mwiza.

 

Yabigarutseho mu kiganiro yashyize kuri Shene ye ya YouTube, asobanura ahaturutse igitekerezo cy’indirimbo yise “September 6” yakoreye uyu mwana we utaragize amahirwe yo kubaho.

 

Gahongayire yavuze ko ubwo yatwitaga, abari hafi ye bamubwiraga ko azabyara umuhungu, ni ko guhita amushakira n’izina ‘Yuhi’, kuva icyo gihe batangira no kujya bamwita Mama Yuhi.

 

Yavuze ko rimwe yatekereje ko atwite umukobwa bimutera amatsiko, nyuma yo kwisuzumisha asanga ari we atwite nk’uko yabyifuzaga, asabwa n’ibyishimo.

 

Yashimangiye ko mu buzima bwe atazibagirwa ubwo yakiraga umwana yibarutse ari mwiza, asa nk’uko yifuzaga, ariko yashizemo umwuka.

 

Ati “Tariki ya 6 Nzeri 2014 hari ku Cyumweru mu gitondo, gusasa ntibyampiriye. Baramunzaniye ndamureba maze kumukubita amaso, mbona ni wa mukobwa nari narasabye Imana. Gifite ibisatsi byinshi, gifite ibitoki binini, nk’uko najyaga musaba Imana nkimutwite, ni ko yamumpaye.”