Amavubi na Libya baguye miswi i Tripoli

Ikipe y’igihugu Amavubi atangiye urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 anganyiriza na Libya iwayo 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade du 11 Juin.

 

Amavubi yatangiye ubona ashaka igitego ndetse inarema uburyo butandukanye ariko Jojea Kwizera na Nshuti Innocent ntibayabyaza umusaruro.

 

Amavubi yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 16 cyatsinzwe na Al Dawi ku mupira yaturukanye mu kibuga hagati.

 

Amavubi yakomeje amahirwe aho nka Djihad yahushije amahirwe ku mupira yari ahawe na Niyomugabo Claude. Ndetse yaje no gukora impinduka ku munota wa 40 Jojea Kwizera aha umwanya Samuel Gueulette. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

 

Amavubi yagarutse mu gice cya kabiri ashaka igitego cyo kwishyura ndetse ku munota wa 47 ahita akibona ku mupira wari uhinduwe na Bizimana Djihad.

 

Ku munota wa 65, umutoza w’ikipe y’igihugu yongeye gukora impinduka ku munota wa 65 Mugisha Bonheur Casemiro yasimbuye Rubanguka Steve.

 

Ku munota wa 67 Nshuti Innocent yahushije ubundi buryo ku mupira wari uhinduwe na Niyomugabo Claude.

 

Ku munota wa 80 Amavubi yakoze impinduka za nyuma Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bavuyemo hinjiramo Ruboneka Bosco na Mugisha Didier.

 

Iminota ya nyuma Libya yashyizemo imbaraga ishaka igitego cy’intsinzi ariko biranga umukino urangira ari 1-1.