Rubavu: Umurwanyi wa Wazalendo yarashe mu kirere nyuma yo guteshwa n’abanyerondo ashaka kwiba inka y’umuturage

Mu ijoro ryacyeye umuntu witwaje intwaro wari uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiye mu karere ka Rubavu aje kwiba inka y’umuturage, gusa birangira ayiteshejwe.

 

Uyu bikekwa ko ari umurwanyi w’imitwe ya Wazalendo Leta ya RDC yifashisha mu rugamba ingabo zayo zihanganyemo n’inyeshyamba za M23, mu ma saa saba z’ijoro ni bwo yinjiye mu Isibo y’Icyerekezo, umudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana.

 

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri aka gace avuga ko muri kariya gace “umuntu witwaje intwaro yavuye mu kibaya cya RDC aje kwiba inka y’Umuturage witwa Mfitumukiza Janvier”.

 

Amakuru akomeza avuga ko uyu mujura yari afite imbunda, gusa umuturage yari aje kwiba atabaza irondo byabaye ngombwa ko rimutesha inka yari aje kwiba.

 

Uwari uje kwiba kandi ngo yarashe amasasu abiri mu kirere ariko “ku bw’amahirwe ntawe yakorerekeje ndetse yahataye n’icyuma yiruka agana mu kibaya asubira muri RDC”.

 

BWIZA ubwo yasabaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana amakuru arambuye kuri iki kibazo, yirinze kugira byinshi atangaza ngo kuko ari muri congé. Icyakora yunzemo ati: “Turi kubikurikirana”.

 

Umurenge wa Busasamana n’indi mirenge y’akarere ka Rubavu ihana imbibi na Congo ikunze kwibasirwa n’ibikorwa bihungabanya umutekano bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Congo irimo na FDLR.

 

Nko muri Kamena uyu mwaka abitwaje intwaro bateye umwe mu baturage b’uyu murenge, bamwiba ihene ndetse banasiga bamuteye ibyuma.

 

Muri Nyakanga uyu mwaka bwo hari abaturage bashimuswe n’abitwaje intwaro barekurwa batanze Frw 4,00,000. Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi inka zibarirwa muri 24 na zo zibwe n’abitwaje intwaro bajya kuzirira muri Congo.

Inkuru ya BWIZA.COM