Rubavu: Hafunzwe ibigo by’amashuri 49

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasobanuye imvano y’icyemezo cyo gufunga ibigo by’amashuri 49 byigenga bitari byujuje ibisabwa nyamara byaratangiye “kwigisha abana b’u Rwanda.”

 

Umwaka mushya w’amashuri wa 2024-2025 watangiye ku wa 9 Nzeri 2024.

 

Mu gihe bamwe batangiye amashuri, hari ibigo 47 byo mu Karere ka Rubavu byiganjemo iby’amashuri y’inshuke byafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ayo mashuri nubwo ari menshi ariko icyemezo cyo kuyafunga cyari gikwiye kuko ibyinshi bitari byujuje ibisabwa.

 

Ati “Ubwabyo ni umubare munini ukurikije umujyi muto nka Rubavu, ni byiza kugira ibigo byigenga ariko byubahirije amategeko. Ntabwo batunguwe no kubifunga kuko iki gihe cyose cy’ikiruhuko bari baramenyeshejwe ko nibatubahiriza ibisabwa bazahagarikwa.”

 

Yagaragaje ko ari icyemezo ubuyobozi bw’akarere bwafatanyijemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri NESA.

 

Yakomeje ati “Ibigo by’amashuri byinshi ureba nta n’ubwo byigeze bisaba ibyangombwa bibyemerera gukora, ujya kureba ugasanga byaratangiye gusa nta rwego na rumwe bisabye uburenganzira kandi iyo tuvuze ireme ry’uburezi rishingira ku bintu byinshi harimo abarimu, amasomo atangwa, uburyo abana bafatwa n’ibikorwa remezo kandi ibyo byose bigomba kugenzurwa.”

 

Yagaragaje ko bimwe muri ibyo bigo by’amashuri byakoreraga mu nyubako zitabugenewe zirimo inzu zo kubamo, ibyumba runaka byubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge nyamara bo bakabihinduramo amashuri.

 

Meya Mulindwa yagaragaje ko nyuma y’ubwo bugenzuzi bwasize bimwe mu bigo bifungwa hari ibyasabwe kugira ibyo bigomba gukosora bikazafungurirwa ariko ko hari n’ibindi bisabwa kuba byakimuka aho byakoreraga.

 

Ati “Hari ibyo twabonye bidakwiye kubaho bitewe n’aho biri n’imiterere yabyo tukabona kwaba ari ukwangiza abana b’u Rwanda.”

 

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko bugiye gufasha mu gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bari biyandikishije muri ibyo bigo byafunzwe kugira ngo harebwe uko bajyanwa mu bindi.

 

Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri yaba yari yamaze kwishyurwa yemeje ko hazabaho kubiganira n’ibigo by’amashuri byari byayahawe kugira ngo hashwakwe ibisubizo byihuse ngo abanyeshuri batazacikanwa.

Inkuru ya IGIHE