REB yakomoje ku mpamvu hari abarimu basabye guhindurirwa ibigo ntibabyemererwe

Mu gihe hari abarimu bagaragaza ko gukorera kure y’imiryango yabo bibabera imbogamizi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyakomoje kuri zimwe mu mpamvu zituma hari abasaba guhindurirwa ibigo bigishaho ariko ntibabyemererwe.

 

Abarimu basabye guhindurirwa ibigo ntibabyemererwe baganiriye na RBA bagaragaza ko gukora badatekanye bituma badakora akazi neza uko bikwiye kandi ko ibyo bigira ingaruka no ku ireme ry’uburezi batanga.

 

Mushimiyimana Claudine wigisha ku kigo Kigo cy’Amashuri Abanza cya Ngiryi kiri mu rugabano rwa Gasabo na Rulindo, avuga ko afite ingo eshatu kuko aho aba acumbitse, hakaba aho umugabo we wigisha i Rubavu akodesha ndetse n’i Rwamagana aho bubatse basigiye abana.

 

Ati “Inaha nta nzu mpagira ngo nahazana umuryango, ariko i Rwamagana ho turatuye nahasize abana. Nk’ubu bashobora kumbwira ngo umwana ararwaye bikampangayikisha ku buryo akazi ntagakora nshyize umutima hamwe.”

 

Dusabeyezu Florence wigisha kuri GS Rwanyanza muri Gasabo yagize ati “Iyo abantu batabana no gucana inyuma biba bishoboka. Iyo uwo mwashakanye mudahura uko bikwiriye ushobora no gusanga kwihangana kubuze.”

 

Ntawukuriryayo Mugenzi Léon ushinzwe imicungire y’abarimu muri REB avuga ko hari ibishingirwaho kugira ngo habeho guhindurirwa ikigo cyangwa kugurana n’undi mwarimu.

 

Ati “Usabye guhindurirwa aba agomba kuba amaze imyaka itatu yigisha muri icyo kigo. Iyo asabye ntaba yasabye wenyine haba hari n’abandi rero hari abitabwaho nk’abafite ubumuga bahabwa amahirwe mbere y’abatabufite. Nanone ufite urugo yemererwa mbere y’ingaragu kandi n’abagore nibo bemererwa kwimurwa mbere y’abagabo.”

 

Ntawukuriryayo yavuze ko abujuje ibisabwa byose bimurwa, gusa hari abandi barimo n’abayobozi b’ibigo batemerewe kwimurwa cyangwa bamwe batize uburezi. Abo barimu ngo bahugurirwa mu by’uburezi mu turere bakoreramo bakaba bazemererwa kwimurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma.

 

Ni mu gihe abakora mu buyobozi bw’ibigo na bo bazabanza gukorerwa isuzuma kugira ngo habanze harebwe niba aho bakoraga bayoboraga neza mbere yo kwimurirwa ahandi.

 

REB igaragaza ko hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2024, abarimu bagera ku 2.235 basabye guhindurirwa ibigo bigishagaho, abujuje ibisabwa ari 1.226 ariko ababihawe ni 751 gusa.

 

Abasabye kuva mu mirenge bigishamo bajya mu yindi imbere mu turere ni 856 muri bo abujuje ibisabwa ari 498 ariko hahindurirwa 383.

 

Ni mu gihe abarimu basabye guhinduranya imyanya bo bari mu matsida 73 muri yo 49 akaba ari yo yari yujuje ibisabwa yahinduriwe.

Inkuru ya IGIHE.COM