Rema yahaye ubutumwa abahakana ko yagwije ibigwi nk’ibya Davido, Wizkid na Burna Boy

Rema yagarutse ku mpamvu atekereza ituma abantu badashaka kumuha icyubahiro n’agaciro akwiye k’abahanzi bari mu cyiciro kimwe.

 

Nyuma y’uko akoze indirimbo yatigishije buri nguni yose y’Isi yitwa ‘Calm Down’ byahise bimushyira mu cyiciro cy’abahanzi ba mbere muri Afurika.

 

Indirimbo kandi yaba izo yahuriye kuri EP yise ‘Ravage’ no ku muzingo witwa ‘HEIS’ zakiriwe neza zigenda zinaca uduhigo ku mbuga zicururizwaho umuziki.

 

Nyamara  ngo ariko ntabwo abantu baremera ko ari ku rwego nk’urwa Davido, Wizkid na Burna Boy.

 

Mu kiganiro Rema yagiranye na ‘The Breakfast Club’,uyu musore yagarutse ku mpamvu ituma abantu bamwe badashaka kwemera ko yageze kuri icyo kigero. Ati”Ntekereza ko intsinzi nagezeho yaje yihuse ibyo abantu bamwe batanyifurizaga”.

 

Agaragaza ko kugeza ubu hari abantu bacyiziritse ku kuvuga ko umuhanzi utari wamara ikinyacumi nta kintu aba arakora. Ati”Murabizi iyo bashaka kugura icyubahiro ugomba kuba umaze imyaka icumi mu ruganda. Ariko ntekereza ko njyewe ibyo nkora bitubahirije ayo mabwiriza. Naciye agahigo k’imyaka 7 mu myaka yonyine itatu.”

Rema gusa ashimangira ko yamaze kugera ku kigero nk’icyabo, ati”Mu cyubahiro mbagomba ndi umwe muri bo.”

Inkuru ya INYARWANDA