Kenya: Abana 11 bakomerekeye mu mirwano yadutse hagati y’abanyeshuri

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi boherejwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Dagoretti i Nairobi nyuma y’intambara hagati y’amatsinda abiri y’abanyeshuri kuri iki kigo.

 

Polisi yavuze ko byibuze abanyeshuri 11 bakomeretse ubwo barwaniraga mu mukino wa basketball bakinaga.

 

Ibi byabaye ku Cyumweru nimugoroba ariko bikomeza nijoro bihinduka intambara y’amadini.

 

Ubwo amatsinda yakoresheje inkoni n’amabuye mu guhangana hagati yabo mu kajagari.

 

Polisi yavuze ko bamenye ko abanyeshuri bakinaga basketball mu ishuri igihe havukaga amakimbirane hagati y’abanyeshuri babiri, uwiga mu wa mbere n’uwiga mu wa kane.

 

Ibi byatumye habaho imirwano hagati y’abanyeshuri b’Abanyasudani n’abanyeshuri b’Abanyakenya nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star ikomeza ivuga.

 

Kubera iyo mpamvu, abanyeshuri 11 bakomoka muri Sudani bakomeretse byoroheje bahita bajyanwa ku ivuriro rya Garden bameze neza.

 

Polisi yavuze ko havuzwe akandi kaduruvayo kagaragaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubu kahindutse amakimbirane ashingiye ku idini.

 

Abapolisi benshi boherejwe muri ako gace kugira ngo bafashe guhosha urugomo.

 

Kuri uyu wa Mbere, umwuka wakomeje kuba mubi mu gihe n’abapolisi benshi boherejweyo mu rwego rwo gukurikiranira hafi iki kibazo.