Teta Sandra yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa ko yongeye gukubitwa n’umugabo we

Teta Sandra yahakanye amakuru yari amaze iminsi asakajwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba yongeye gukubitwa n’umugabo we Weasel.

 

Mu minsi ishize nibwo hashyizwe hanze amashusho y’umukobwa abara inkuru y’uburyo Teta Sandra yaba yakubiswe bikomeye, icyakora we yabihakanye avuga ko ataribyo.

 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE  dukesha iyi nkuru, ubwo yari abajijwe ku byavugwaga ko yaba yongeye gukubitwa na Weasel, Teta Sandra yabihakanye ahita yoherereza umunyamakuru amashusho amugaragaza ari kumwe n’umugabo we ndetse n’abavandimwe be basohokanye arangije agira ati “Ubampere ayo mashusho.”

 

Ni amashusho agaragaza uyu mugore ari mu bihe byiza n’umugabo we ndetse basohokanye n’abavandimwe be barimo Jose Chameleone na Pallaso aho bari basohokeye bagiye gusangira iby’umugoroba.

 

Izi nkuru zari zongeye kubyuka ku mbuga nkoranyambaga mu gihe mu minsi ishize Teta Sandra aherutse kwemerera IGIHE ko umugabo we yamaze kumugira ‘Manager’ we mu bijyanye na muzika.

 

Muri Mata 2023 nibwo Teta Sandra yasubiye muri Uganda asanze Weasel bari bamaze igihe batabana kubera ibibazo byarimo kuba uyu mugabo yaramukubitaga bikomeye bituma yitahira mu Rwanda muri Kanama 2022.

 

Kuva Teta Sandra yasubira muri Uganda, Weasel yagaragaje ko yamaze kwisubiraho ndetse yiteguye kubera umugabo udasanzwe uyu mugore kugeza ubu bafitanye abana babiri.