Musanze: Abatuye ku birwa bya Ruhondo barasaba ubuyobozi kwihutisha gahunda yo kubimurira ahandi

Imiryango ituye ku birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze, ikomeje kuba mu gihirahiro cyo gusigara inyuma mu majyambere bitewe n’uko nta bikorwa remezo bihari; bagahera aha basaba ubuyobozi kwihutisha gahunda yo kuyimurira ahandi, bakava mu bwigunge.

 

Ibyo birwa harimo icya Mwegerera, Cyamukira, na Kapyisi, abahatuye bavuga ko bamaze imyaka myinshi bahanganye n’ingaruka zo gusigara inyuma y’abandi.

 

Bazimaziki agira ati: “Usibye inzu tubamo na zo zenda kuduhirimaho kubera kudusaziraho nta kindi gikorwa remezo wahabona. Umuntu ararwara akaba yarembera mu rugo yewe akanahapfira kugeza ubwo bamushyingura. Abana bacu bambukiranya amazi ibicuku n’amajoro bajya kwiga mu bindi bice, ugize ibyago byo kuba yayarohamamo ubwo nta kindi turenzaho. No guhaha biba uko mbese tubayeho mu buzima butugoye”.

 

Yongeyeho ati “Abaturage b’ahandi baradusize, babayeho neza mu bwisanzure, bageze kure mu muvuduko w’iterambere kubera ko ibyo bakenera byose bibegereye, mu gihe twe twibereye nk’inyamaswa zahejejwe mu ishyamba. Nta gihe tutatakambye mu nzego zo hejuru ngo ubu bwigunge babudukuremo ariko ababishinzwe barabyumva bagasa n’abavuniye ibiti mu matwi, mu gihe twe tugikomeje gushenguka imitima”.

 

Ibirwa byo mu kiyaga cya Ruhondo byahoze bituwe n’imiryango ibarirwa mu 165, imwe muri yo ikaba yarimuwe hasigaramo 52; ari na yo ihabarizwa kugeza ubu.

 

Kuva iyo miryango yakwimurwa, hashize imyaka isaga umunani mu gihe iyahasigaye igitegereje kuhavanwa ngo na yo yisange mu bandi.

 

Usibye gusigara inyuma mu bikorwa remezo ngo na gahunda za Leta ntibamenya iyo ziva n’iyo zigana, bigatuma batanazigiramo uruhare.

 

Umwe muri bo agira ati: “Inama, Umuganda n’ibindi bikorwa bihuza abaturage nka Girinka cyangwa VUP, tubyumva ahandi kuko twe zitatugeraho. Abayobozi baratorwa ntitumenya ngo ni bande, ntituzi uko basa yewe tuvuze ko abenshi muri twe tuzi n’amajwi yabo twaba tukubeshye. Buracya tukumva ngo batoye ba Meya, ubundi tukumva ngo hashyizweho Gitifu, Guverineri cyangwa Minisitiri runaka. Muri abo bose nta n’umwe uragera muri kano gace ngo byibura ahamare n’iminota 30. Twibaza niba ari ugutinya kwambukiranya amazi y’iki kiyaga, byaratuyobeye”.

 

“Ino aha dutunzwe no guhinga no kujya guca inshuro mu midugudu yo hakurya y’amazi y’ikiyaga, aho tugera bidusabye kuyambukiranya dukoresheje ubwato. Iyo hari nk’uturutse ino aha, agerayo akamera nk’ukiva mu bitotsi, bitewe n’uko asanga abandi bakataje mu majyambere. Tumaze igihe dusaba ko byibura niba no kutwimura bakatuvana hano byarananiranye, batwegereza ibikorwa remezo by’ibanze nkenerwa, tukava muri ubu bwigunge, imyaka irirenze n’indi ikomeje guhinguka”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo uretse kuba gihangayikishije abahatuye ubwabo, ngo n’ubuyobozi bukomeje kureba inzira byanyuramo ngo gikemuke.

 

Ati: “Mu Karere hose habarurwa imiryango 401 igituye mu manegeka. Imwe muri yo turacyasesengura neza uburyo bwo kuyimura kuko nta handi ifite ubutaka bwo kubakaho, kandi n’Akarere kakaba kadafite ubutaka ahandi wenda kayubakiraho. Ibyo byose bizingiye ku kibazo cy’ubushobozi budahagije na n’ubu tugishakisha ngo turebe aho bwava abo baturage bakahavanwa bakimurirwa ahandi”.

 

“Ni ibintu tugisesengura neza tunajya n’inama n’inzego zidukuriye ngo turebe igisubizo kirambye”.

 

Ngo icyo Akarere kabaye gakoze mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye, ni ukuhashyira ubwato bukora mu buryo buhoraho, Akarere kishyura buri kwezi, bukaba bukura abana b’abanyeshuri kuri ibyo birwa, bukabageza ku mashuri bigaho, bukongera kubacyura nimugoroba batashye.

 

Imiryango 3,628 yo mu Karere ka Musanze, ni yo ibarurwa ko ibangamiwe n’imibereho myiza; nko kuba ituye mu buryo butanoze, idafite ubwiherero, ibikoni, ubwogero n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu buzima bwayo bwa buri munsi.

Inkuru ya KigaliToday