Gasogi United yahize guhorera APR FC ku ba-Rayons bafannye Pyramids

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje ko ikipe ye izaha amasomo abantu bose bo muri Rayon Sports bamaze iminsi bagaragaza imyitwarire kuri we atakunze, ahereye ku bakunzi bayo baherutse kugaragara bafana Ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri.

 

KNC yavuze ibi mu gihe ikipe ye ikomeje imyitozo yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Moya z’umugoroba kuri Stade Amahoro, ikazaba ari yo nshuro ya mbere iyi stade ibereyemo Shampiyona kuva yavugururwa.

 

Yavuze ko yifuza gutanga ibirori bitandukanye n’ibisanzwe bikorwa mu mikino yabereye kuri iki kibuga kugeza kuri uyu munsi. Ati “Tumaze iminsi tureba imikino yabereye kuri Stade Amahoro gusa twe turifuza kuzana ikosora. Turashaka guhindura imyumvire y’Abanyarwanda ko kujya kuri Stade bidasaba urukundo rw’umupira gusa, ahubwo uba uri buhakure n’ibyishimo nk’ibyo tuzatanga.”

 

Uyu muyobozi yavuze ko Gasogi na Rayon Sports zamaze kuba abakeba bahurira muri ’Mega Derby’, gusa avuga ko atanyuzwe n’imyitwarire bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bamaze iminsi bagaragaza. Ati “Hari abasaza bahoze bayobora Rayon nabonye baherutse guhura […] Niba ari Inteko itora, niba ari iki…baratangaje ngo barashaka gutegura Gasogi United. Ndashaka kubabwira ko bazava muri Stade barira.”

 

“Nabonye n’abafana ba Rayon Sports barimo bafana Pyramids FC ikina na APR FC ejo bundi. Biriya bintu bakoze si byo kandi na byo ku wa Gatandatu bazabyishyura.”

 

Gasogi United igiye guhura na Rayon Sports ari yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota arindwi mu gihe iyi kipe y’i Nyanza yo imaze kubona amanota abiri yonyine mu mikino ibiri imaze gukina kugeza uyu munsi.

 

Kwinjira kuri uyu mukino ni 2,000 Frw mu myanya isanzwe yo hejuru, ibihumbi 3,000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi, ibihumbi 15 Frw muri VIP, ibihumbi 30 Frw muri VVIP, ibihumbi 100 muri Executive Seats ndetse n’ibihumbi 900 Frw muri Executive Box.

Inkuru ya IGIHE