Kigali: Umugabo yafatanywe moto bikekwa ko yibye akayihindurira nimero ziranga ikinyabiziga

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Plaque).

 

Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kigabiro, akagari ka Kamuhoza, umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kw’iyo moto byakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

 

Yagize ati “Iriya Moto yibwe ku itariki ya 13 Nzeri, nyirayo akimara gutanga ikirego, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, biza kugaragara ko iherereye mu rugo rw’uriya mukanishi. Abapolisi ubwo bageragayo bagenzuye ibimenyetso byayo n’iby’iyibwe basanga bihura, ariko yarahinduye icyapa yari ifite mbere.”

 

Yakomeje agira ati “Bamubajije aho yakuye iyo moto n’icyo cyapa kindi yayambitse, abiburira ubusobanuro, niko guhita afatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), moto yafatanywe isubizwa nyirayo.”

 

CIP Gahonzire yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi moto ifatwa, yibutsa abafite moto kujya baziparika ahantu bizeye ko hari umutekano, baramuka bazibwe nabwo bakihutira kubimenyekanisha.

 

Yaburiye abiba n’abahinduranya nimero z’ibinyabiziga ko babicikaho burundu, kuko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazafatwa bidatinze bagashyikirizwa ubutabera.

 

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source: IGIHE